Umunya-Uganda Olara Otunnu yinjiye mu bahatanira gutegeka ONU

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images
Umudipolomate w’Umunya-Uganda Olara Otunnu yinjiye mu guhatanira kuba umunyamabanga mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters n’ibitangazamakuru byo muri Uganda.
Abaye uwa karindwi mu bahatanira gusimbura Umunya-Portugal António Guterres, ubwo azaba avuye kuri uwo mwanya mu mpera y’uyu mwaka.
Otunnu yahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije wakoraga nk’intumwa yihariye ishinzwe abana n’ibibazo by'intambara.
Leta ya Uganda yamutanze nk’umukandida ibinyujije mu ibaruwa yo ku wa gatanu yandikiye perezida w’inteko rusange ya ONU na perezida w’akanama k’umutekano ka ONU, nkuko Reuters ibitangaza.
Ku mwanya 75, ni we mukuru cyane mu myaka mu bakandida bamaze gutanga kandidatire zabo kuri uwo mwanya. Ni umwanya Guterres amazeho imyaka hafi 10, muri manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda.
Uzasimbura Guterres yitezwe guhura n’akazi gakomeye ko kongerera imbaraga uyu muryango uri mu makuba ndetse urimo kugenda utakaza igihagararo cyawo, urimo kotswa igitutu ngo uvugurure imikorere ndetse no kunoza imikorere yawo itwara amafaranga menshi no kugabanya amashami yawo menshi arimo amwe agaragara nk’akora imirimo isa.
Mu itangazo ry’icyerekezo cye, Otunnu yashimangiye ko bicyenewe gukomeza gukora amavugurura y’inzego ndetse yavuze ko naramuka atowe azahita ashyira imbere ibikorwa byo gufasha kurangiza intambara zikomeye ku isi.
Yanasezeranyije gushyiraho urwego rwo kugenzura imikorere ya ONU ku bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), anavuga ko bicyenewe ko hagira igikorwa ku ihindagurika ry’ikirere mu buryo butabangamira iterambere mu bukungu.
Abandi bakandida kuri uyu mwanya ni Rafael Grossi wa Argentine, akaba asanzwe ari umukuru w’ikigo cya ONU gishinzwe ingufu za nikleyeri; Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chili; Rebeca Grynspan wahoze ari Visi Perezida wa Costa Rica; María Fernanda Espinosa wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Minisitiri w’ingabo wa Équateur (Ecuador); Carolyn Rodrigues-Birkett wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Guyana; na Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo guhitamo gitangira bya nyabyo muri iki cyumweru, abagize akanama k’umutekano ka ONU kagizwe n’ibihugu 15 bagatangira kugenda bavuga icyo batekereza kuri buri mukandida, hagamijwe kugabanya umubare w’abakandida.
Abandi bakandida na bo bashobora kwinjira muri iri hatana.
Izindi nkuru wasoma:


