Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Liam Payne: Icyamamare mu itsinda One Direction yahanutse mu igorofa ya hoteli arapfa
Icyamamare Liam Payne, wahoze mu itsinda One Direction, yapfuye ku myaka 31 ari muri Argentina nyuma yo guhanuka mu igorofa ya gatatu ya hoteli mu mujyi wa Buenos Aires, nkâuko polisi ibivuga.
Mu itangazo, polisi yavuze ko yabonye umurambo wa Payne nyuma yâuko itsinda ryâabatabazi rihamagajwe mu gace ka Palermo.
Payne yamamaye ku isi nkâumwe mu bagize itsinda ryâabahungu gusa ryakunzwe cyane muri X Factor TV show kuva mu 2010, hamwe na Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horan na Zayn Malik.
Mu ntangiriro zâuku kwezi, Umwongereza Payne yagiye muri Argentine kwitabira igitaramo cya mugenzi we Niall Horan bahoze babana muri One Direction.
Polisi ya Buenos Aires ivuga ko mbere na mbere yahamagajwe kubera âumugabo ufite urugomo waba ari gukoreshwa nâibiyobyabwenge nâinzogaâ.
Bageze kuri iyo hoteli, babwiwe ko bumvise ikintu kivuga cyane mu mbuga iri inyuma. Nyuma gato, bavumbuye umurambo we aho inyuma. Polisi yatangiye iperereza.
Umukuru wâibikorwa byâubutabazi Alberto Crescenti yabwiye ibinyamakuru byaho ko umubiri wa Payne âwakomeretse bikomeyeâ kandi ko bari bukore isuzuma ryâumurambo.
Crescenti yanze gusubiza ibibazo bigendanye nâuburyo Payne yahanutse ku ibaraza rya hoteli akagwa.
Minisiteri yâububanyi nâamahanga yâUbwongereza yavuze ko irimo kuvugana nâabategetsi muri Argentine âku makuru yâurupfu rwâUmwongerezaâ. Nta yandi makuru arambuye yatanzwe.
Amasaha macye mbere yâibyabaye, Payne yabonetse kuri Snapchat avuga ngo: âNi umunsi mwiza hano muri Argentina.â
Ubwo amakuru yâurupfu rwe yamenyekanaga, abafana batangiye kujya imbere yâiyo hoteli i Buenos Aires, bituma polisi izitira urwinjiriro rwâiyi hoteli. Bamwe bacanye amatara mu kumwibuka.
Umufana we witwa Violeta Anter yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: âNari ndi imuhira maze umuvandimwe wanjye ambwira ko Liam arapfuye. Ntabwo nashoboraga kubyemera. Twahise tuza hano ngo tubyirebereâ.
Violeta avuga ko yabonye Payne muri âconcertâ ya Niall Horan mu byumweru bibiri bishize.
Undi mugore yariraga asobanura impamvu yaje kuri iyi hoteli, abwira Reuters ati: âUbu ni bwo buryo bwonyine mfite bwo kumusezerahoâ.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakomeje gutangaza agahinda batewe nâurupfu rwa Payne.
Max George wo mu itsinda The Wanted, yavuze ko yahuye na Payne ubwo bahatanaga na One Direction muri X Factor, avuga ko urupfu rwe âruteye agahindaâ.
Yatangaje kuri Instagram ati: âMu myaka ya vuba ishize nagize amahirwe yo kumumenya neza kandi marana na we umwanya mwiza.â
George yavuze ko Payne yabaye âumuntu mwiza cyaneâ mu gufasha, ubwo mugenzi we Tom Parker babanaga mu itsinda The Wanted yarwaraga ikibwimba ku bwonko.
Ubwo Parker yapfaga mu 2022 afite imyaka 33, Payne yitabiriye imihango yo kumushyingura.
Paris Hilton yanditse kuri X ati: âUrukundo no kwihangana ku muryango we nâabamukunda. RIP nshuti yanjyeâ.
Payne yavukiye i Wolverhampton mu Bwongereza, yabanje kugerageza kwamamara mu 2008 ahatana muri X Factor ariko umukemurampaka Simon Cowell aramubwira ngo âuzagaruke mu myaka ibiriâ.
Yaragarutse, mu 2010 yatangaje abakemurampaka, ahuzwa nâabandi bahungu bane bishakishaga buri wese ku giti cye, ni uko One Direction yavutse.
Iri tsinda ryakoze muzika yakunzwe mu Bwongereza no hanze yabwo, mbere yâuko mu 2015 batangaza ko nkâitsinda babaye bafashe ikiruhuko.
Mu 2017, Payne yasohoye indirimbo ya mbere wenyine yise âStrip That Downâ yaje mu zakunzwe cyane mu Bwongereza, ndetse âFor Youâ yakoranye na Rita Ora na yo yaje mu 10 za mbere muri icyo gihugu.
Mu 2016 yakundanye nâumuhanzi Cheryl Tweedy wo mu itsinda Girls Aloud ndetse mu mwaka wakurikiyeho babyarana umwana wâumuhungu bise Bear. Mu 2018 baratandukanye.
Mu ntangiriro zâiki cyumweru Maya Henry, undi mugore bahoze bakundana, abanyamategeko be babwiye itangazamakuru ko Maya yatanze ibaruwa ku rukiko yo kumwihaniza.
Maya yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Payne ahora amuhamagara. Payne nta cyo yavuzeho kuri ibyo birego.