Ambasaderi w’Amerika
muri ONU avuga ko Perezida Donald Trump yahagaritse ibitero kuri Iran mu ijoro
rya kabiri ryikurikiranya kugira ngo ahe dipolomasi undi mwanya.
Avugira kuri
televiziyo Fox News yo muri Amerika ku cyumweru, ambasaderi Mike Waltz yavuze
ko perezida arimo “guha ibiganiro umwanya runaka, arimo kubiha umwanya muto”.
Ku cyumweru, umuvugizi
w’ingabo za Iran yavuze ko ku by’iyo mpamvu Tehran yahagaritse ibitero byo “kwihorera”
yagabaga mu karere.
Uko guhagarika
imirwano gukurikiye ibyumweru hafi bibiri byari bishize Amerika igaba ibitero
bya buri munsi kuri Iran ndetse na yo ikihorera, urebye ibi bikaba byari
byatumye agahenge kashyizweho umukono muri Kamena (6) uyu mwaka gahirima.
Abajijwe niba ubu
Trump yafashe icyemezo cyo kudatuma ibintu bifata indi ntera, Waltz yabwiye
televiziyo NBC – na yo yo muri Amerika – ati: “Sinagera kure nk’aho habe na
busa. Perezida agumanye amahitamo yose ku meza.”
Waltz yanahakanye
amakuru yo mu kinyamakuru the New York Times avuga ko abategetsi bo muri leta y’Amerika
baburiye ko kwagura imirwano bishobora gushegesha mu buryo buteje ibyago
ububiko bwagabanutse bw’ibisasu n’intwaro by’ubwirinzi bw’ikirere.
Yagize ati: “Ingabo z’Amerika...
zifite ikintu cyose zicyeneye mu gukora iki gikorwa [cya gisirikare] neza uko bikwiye.”
Kugeza ku mugoroba wo
ku cyumweru, Trump yari ataravuga ku mugaragaro kuri izi ntambwe nshya, ariko
mbere yaho yatangaje kuri konti ye yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social
amafoto yakozwe na mudasobwa agaragaza indege za gisirikare z’Amerika zirimo kumisha
ibisasu ku mato ya Iran no ku kirwa cya Kharg cyo muri Iran.
Hagati aho, ku wa
gatanu no ku wa gatandatu Iran na Oman byagiranye ibiganiro byinshi i Tehran byo
mu rwego rwa tekinike byo kwiga ku micungire y’Umuhora wa Hormuz, nkuko
byavuzwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran Esmail Baghaei.
Amakimbirane ku
igenzurwa ry’uwo muhora yongeye kuba intandaro y’ubushyamirane hagati y’Amerika
na Iran muri uku kwezi ndetse ukomeje kuba imbogamizi ikomeye mu kuba intambara
yarangira burundu.
Muri Kamena (6) uyu
mwaka, Iran n’Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (cyangwa ‘memorandum
of understanding’ mu Cyongereza) yo guhagarika ibikorwa bya gisirikare no
kongera gufungura uwo muhora, hamwe no kugera ku masezerano yo kurangiza
intambara mu minsi 60 ikurikiyeho.
Ariko nyuma yuko ingabo
za Iran ziteye amato atwara ibikomoka kuri peteroli mu Muhora wa Hormuz ku
itariki ya 13 y’uku kwezi kwa Nyakanga (7), Amerika yasubukuye ibitero byo mu
kirere kuri Iran ndetse isubizaho kubuza urujya n’uruza ku byambu bya Iran.
Iran yihimuye igaba ibitero ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo mu
karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, yica abasirikare bane b’Amerika. Kuva icyo
gihe, ibitero by’Amerika bimaze kwica abantu babarirwa muri za mirongo muri
Iran, nkuko bivugwa na minisiteri y’ubuzima ya Iran.