Kenya yemeye kuba inzira u Rwanda runyuzamo toni 40,000 z'igitoro

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 2

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga akaba n'a minisitiri ushinzwe ibikorwa bya leta muri Kenya Musalia Mudavadi, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yemeje amasezerano n'u Rwanda yo kohereza toni zisaga 40,000 z'ibikomoka kuri peteroli zitumizwa mu mahanga zinyuze ku cyambu cya Mombasa n'ibindi bikorwa remezo bya Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane w'uRwanda Olivier Jean Nduhungirehe, Mudavadi yashimangiye umubano ukomeye kandi urambye hagati ya Kenya n'u Rwanda.

Mudavadi yagize ati "Inama y'abaminisitiri ya Kenya yemeye urujya n'uruza rwa toni 40,000 zijya mu Rwanda binyuze mu cyambu cyacu cya Mombasa, twiyemeje kubungabunga umubano w'abacuruzi n'abaturanyi bacu."

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane bw'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano azatuma itumizwa ry'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda rikomeza gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati "Ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe tuzaba dukoresha litiro zigera kuri miliyoni 52 zijya kungana nizo dusanzwe dukoresha mu kwezi, izadufasha neza."

U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja, mu masezerano rwagiranye na Kenya harimo ko izajya inyuza ibikomoka kuri peteroli bitumizwa ku cyambu cya Mombasa no mu nzira zo mumazi za Kenya.

Minisitiri Mudavadi yavuze ko kuba Inama y'abaminisitiri yemeje koroshya ingendo z'ibikomoka kuri peteroli zinyura muri Kenya mu rwego rwo gushyigikira ubukungu bw'u Rwanda, ari "ikimenyetso cy'ubushake bwacu mu kwishyira hamwe kw'akarere n'iterambere rusange."

Yagize ati "Nafashe kandi umwanya wo gusaba ubufasha bw'u Rwanda kuri kandidatire z'abagore babiri b'indashyikirwa bo muri Kenya bahatanira imyanya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICJ) no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)."

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushimangira ubufatanye mu karere no guteza imbere ijwi rya Afurika mu nzego mpuzamahanga.